in ,

Umuhungu W’imyaka 15 Yiyahuye Nyuma Yuko Mama We Amwatse Terefone Igendanwa

Ku wa gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo, umwana w’imyaka 15 y’amavuko yiyahuye nyuma yuko nyina amwambuye terefone ye igendanwa muri Kerala, mu Buhinde.

Uyu mwana wahohotewe uzwi ku izina rya Russel Mohammed, utuye i Kokkayar muri Idukki, bivugwa ko yiyambuye ubuzima bwe amanika umugozi ku gisenge mu cyumba cye, nyuma yuko nyina amutwaye telefoni ye igendanwa mu gihe yari afite impungenge z’uko yakoresheje telephone igihe kinini.

Ku wa gatanu, tariki ya 26 Ugushyingo, nyina wa Mohammed yamusanze akoresha telefoni ye igendanwa ahagana mu ma saa kumi zo mu gicuku, maze arayimwaka avugako amaze igihe kinini areba muri telephoni. Nk’uko ikinyamakuru The Times Of India kibitangaza ngo ubwo Mohammed yabazaga nyina telefoni ye igendanwa nyuma y’icyo gitondo, ngo yanze kuyimuha, amubwira ko amusubiza telefoni ari uko yize akagenda saa sita z’amanywa.

Nyina wa Mohammed yahise ava mu rugo agihe mutundi tuntu. Agarutse ahagana mu ma saa saba, asanga icyumba cy’umuhungu we gifungiye imbere. Yakinguye ku gahato umuryango, asanga Mohammed yimanitse ku gisenge cy’icyumba cye.

Uyu mubyeyi yabimenyesheje polisi. Umurambo wa Mohammed waje kumanurwa bidatinze ajyanwa mu bitaro kugira ngo apimwe. Bivugwa ko polisi ba Peruvanthanam batangiye iperereza kuri iki kibazo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uruhinja rwari rukuyemo iyo kotsa umusore warunyweraga amata yo muri biberon (Video)

SUNNY Wakoze Indirmbo Yitwa “Kungora” Afatanyije Na Bruce Melodie Yatangiye Gukora Sport Zongera Ikibuno (Video)