in

Umuherwe karundura Sir Jim Ratcliffe agiye kugura ikipe ya Manchester United

Umuherwe karundura Sir Jim Ratcliffe agiye kugura ikipe ya Manchester United.

Mu mwaka ushize ni bwo uyu muherwe Sir Jim Ratcliffe yatangaje ko yinjiye mu rugendo rwo guhatanira kugura Manchester United.

Mu mwaka ushize, Ratcliffe yatanze agera kuri miliyari 4,25£ ariko ntibyakunda ko yegukana Chelsea yari imaze gushyirwa ku isoko na Roman Abramovich.

Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Failsworth muri Greater Manchester, ni umufana ukomeye wa Manchester United ndetse ni umwe mu baherwe ba mbere mu Bwami bw’u Bwongereza.

Gusa, nyuma y’uko aba Glazers bahinduye intekerezo kuri iyi kipe ya Manchester united bafite kuva mu 2005, Ratcliffe yinjiye mu rugamba rwo kugura Manchester United.

Sosiyete ye ya Ineos ni yo ifite ikipe ya Nice yo mu Bufaransa na Lausanne yo mu Busuwisi.

Manchester United ni nako ikomeje inkundura yo gusatira ikipe ya Arsenal dore ko mu minsi ishize iherutse kwivugana mukeba wayo Manchester city ikayitsinda 2-12

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu munsi mu mateka: Ubaze umunsi ku munsi ukwezi kurashize umwami wa ruhago yambikiwe ikamba muri Qatar agaragiwe n’ibikomangoma!

Arthur Nkusi na Papa we bagiye guhurira muri Filime izakinwamo n’ibyamamare byo muri Hollywood