in

Umuhanzi yapfuye avuye gushyingura sebukwe

Daniel Toffey yari umuhanzi wa gospel wapfuye ubwo yari mu ndege yavaga i Accra yerekeza i Washington nyuma yo gusura Ghana kubahiriza imihango yo gushyingura sebukwe no guhura n’umuryango we.

Nk’uko Graphic Online ibivuga, bahagurutse i Accra ku ya 22 Gicurasi 2022, mu ijoro ryo ku cyumweru.Icyakora, byaje kuba bibi igihe umusore Daniel yapfaga azize indwara ya embolism ubwo bari mu ndege basubiye muri Amerika.

[Embolism pulmonary (PE) ni igihe amaraso atembera muri imwe mu mitsi y’amaraso y’umubiri (akenshi mu kuguru). Ihita yerekeza mu mitsi y’ibihaha, aho igabanya umuvuduko w’amaraso mu buryo butunguranye].

Uyu murwayi ngo yaba yaragerageje guhaguruka ngo akoreshe ubwiherero nyuma yo kwicara akanya gato igihe urugendo rwe mu ndege rwari rugeze hagati maze bidatinze afita abura umwuka

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku muryango wa Miss Elsa Iradukunda (video)

Bruce Melody akomeje kotsa Uburayi, hatahiwe Ubufaransa.