in

Bruce Melody akomeje kotsa Uburayi, hatahiwe Ubufaransa.

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda, kandi bakomeje kuzamura urwego rw’umuziki bakora ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange, Bruce Melody akomeje kugaragara mu bitaramo bitandukanye ku mugabane w’Uburayi.

Nyuma y’aho akoreye igitaramo mu bubirigi ndetse n’ubusuwisi ubungubu ahatahiwe ni mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa Lille, aho yiteguye gutarama bigatinda.

Ku mashusho yagaragaye, Bruce Melody yari ari kwamamaza kino gitaramo gitegerejwe ku wa gatandatu tariki 28, Gicurasi,2022.

Mu gihe hagiyltegerejwe umunsi nyirizina ko ugera, amafaranga yo kwinjira yamaze kujya hanze aho ari amayero 25 mu manyarwanda akaba agera ku mafaranga ibihumbi 25.

Iki gitaramo cyo mu mujyi wa Lille kizabera muri salle ya  Etoile d’orient, iherereye mu mujyi n’ubundi wa Lille.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi yapfuye avuye gushyingura sebukwe

Amafoto: Umugabo amaranye imyaka 6 igitsina cye ku kaboko kubera ibyo bamwe bapinga