in

Umuhanzi ukomeye muri Kenya yasezeranye n’umukecuru w’imyaka 51

Peter Omwaka uzwi nka Guardian Angel uri mu baririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bakomeye muri Kenya, yarushinze n’umugore witwa Esther Musila w’imyaka 51 nawe usanzwe ari umuhanzi.

Aba bombi barushinze mu ntangiriro z’uku kwezi, gusa amafoto y’ubukwe bwabo yagiye hanze ku wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022.

Muri Gicurasi umwaka ushize, uyu muhanzi yari yatunguye umukunzi we ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 51 amaze ageze ku isi amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Aba bombi bari bamaze igihe kingana n’umwaka n’amezi abiri bakundana. Bahujwe n’inshuti yabo bombi yitwa Maina Kageni.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Guardian Angel yavuze ko yabeshye umukunzi we ko bagiye mu nama y’ibijyanye n’ubucuruzi. Gusa bakigera aho bari bagiye bahise basanganirwa n’indabo nyinshi.

Barangije gukatana umutsima wari uriho amazina y’uyu mugore , umusore yahise akubita amavi hasi asaba umukunzi we ko yazamubera umutima w’urugo. Esther Musila yaratunguwe amara iminota ari kwisuganya no gutekereza ku bimubayeho mbere yo kwemera kwambara iyi mpeta.

Hari hatumiwe inshuti nyinshi z’aba bombi. Mbere Guardian Angel yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ashimagiza umukunzi we. Avuga ko yatumye yizera ko urukundo rw’ukuri rukiriho.

Amushimira guhindura ubuzima bwe mu gihe gito bamaranye, yemeza ko atewe ishema no kuba yarahisemo uyu mugore.

Esther Musila ni umubyeyi w’abana batatu barimo ufite imyaka 29, 26 n’undi ufite 22.

Urukundo rwe na Guardian Angel rwavuzweho na benshi bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka 20 iri hagati yabo.


Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryo guhindura izina akitwa Mahoro Angel Dissy

Abanyeshuri bahagaritse bus yarimo umukinnyi Riyad mahrez maze yerekwa urukundo (video)