in

Umuhanzi The Ben yanejejwe cyane n’ibyo Anita Pendo yakoreye muri Ghana

Umuhanzi ukunzwe n’abatari bake Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben yagaragaje ko yishimiye bikomeye umunyamakuru Anita Pendo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, yatangaje ko atewe ishema na Anita Pendo, wegukanye igihembo cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’ biherutse gutangirwa mu gihugu cya Ghana.

Abinyujije kuri ‘story’ ya Instagram ye, The Ben yashyizeho amafoto ya  Anita yasangije abakunzi be afite icyo gihembo, maze yandikaho ati:”Dutewe ishema nawe Pendo wacu!”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana muto cyane Manishimwe Gilbert kuri telefone, yasabye Perezida ikintu gikomeye cyane cyatumye benshi bamwita umunyabwenge

Rutahizamu Usengimana Danny yabonye ikipe nshya hanze y’u Rwanda