in

Umuhanzi Cyusa yagize icyo atangaza kurukundo rwe na Nyirasenge wa Miss Naomie

Mu minsi ishije nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko Umuhanzi uririmba indirimbo za Gakondo ariwe Ibrahim Cyusa yaba ari murukundo n’umukobwa uba hanze yu Rwanda, akaba kandi ari Nyirasenge na Miss Naomie witwa Jeanine Noach (Amazina akoresha kumbuga nkoranyambaga), gusa Umuhanzi Cyusa akaba yabiteye utwatsi avugako ari inshuti ye bisanzwe.

Amafoto yari yagiye hanze mu minsi ishije aba bombi babwirana amagambo yurukundo kuri Instagram

Mukiganiro umuhanzi Cyusa yagiranye na Isimbi Tv kuri Youtube, yatangajeko ntamubano wihariye uri hagati ye nuwo mukobwa ahubwo baziranye kandi ari inshuti nyanshuti ariko nta rukundo ruri hagati yabo. mu magambo ye, Cyusa yagize ati “..Ni inshuti yanjye, ninshuti isanzwe, ngewe nkunda iyo nungutse inshuti kurusha amafaranga….ni inshuti, inshuti nziza kandi inshuti nyanshuti, yenda ibyo banditse(kuba dukundana) bishobora kuzaza, ariko kugeza magingo aya ninshuti yange”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abapolisi babiri barwaniye mu muhanda, rubanda rurahura(Video)

Byari ibyishimo n’amarira ubwo Abapolisi bahawe ipeta rya ba Ofisiye bato bahuraga n’ababyeyi babo (video)