in

Umuhanzi Big Sean yatunguye abantu yifotoza ari mu nzuki nyinshi.

Umuraperi Big Sean ukomoka muri Amerika uri mu bakomeye ku Isi yatangaje abatari bake yerekana uburyo yabaye umwami w’inzuki zikaza zikamwuzuraho umubiri wose kandi nta na rumwe rumudwinga nk’uko nawe ubwe yabishimangiye.

Anyarukiye ku mbuga nkoranyambaga ku rukuta rwe rwa instagram, Big Sean yatangaje ko ari inzuki za nyazo aho abenshi bari batangiye gucyekacyeka ko zaba ari inzuki z’ibipupe. Yagize ati “Ni inzuki za nyazo kuri njye, ntabwo ari amafoto yakozwe abeshya, ni inzuki 65,000 ziri kuri njye, nakunze inzuki ziri mu muzinga/icyima (Aho inzuki ziba)”.

Izi nzuki, Big Sean yifashishije zari izigaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yashyize hanze yise ‘What a Life’, iyi ndirimbo ifite amashusho atangaje, ubona ko yitondewe no gushyiramo ubuhanga budasanzwe.

 

https://www.instagram.com/p/CVUMbYTssYi/?utm_source=ig_web_copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

《Umugabo wanjye namwanduje SIDA ,none nabuze aho mbihera mbimubwira》nkore iki koko?

Umubyibuho wa Bruce Melodie (AMAFOTO +Video)