in

NdababayeNdababaye

Umuhanuzi yakubiswe iza k’abwana nyuma yo kubeshya umugore w’abandi akamusambanya

Polisi yo muri leta ya Ondo muri Nijeriya yataye muri yombi umuhanuzi witwa Festus James azira gufata ku ngufu umugore wari utwite inda y’amezi umunani mu mudugudu wa Agbabu mu gace ka Odigbo.

Mu kwerekana ukekwaho icyaha imbere y’abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi cya leta, Funmi Odunlami, yatangaje ko uyu muhanuzi wavuye mu wundi mujyi kubera igiterane cy’iminsi itatu, ngo yaba yarasambanyije ku gahato uyu mugore w’imyaka 22 yitwaje agakiza.

Yajyanye uyu mugore utwite muri kimwe mu byumba byo gusengeramo yitwaje ko agiye kumukuramo umwuka mubi maze aryamana na we.

Abajijwe kuri iki cyaha,uyu muhanuzi yemeye ko yaryamanye n’uyu mugore. Ati”Sinzi ibyambayeho bituma nkora ibikorwa bitubaha Imana.” Umuvugizi wa polisi yavuze ko ukekwaho icyaha azashyikirizwa ubutabera .

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni Irihe Jambo Ryaranze Umwaka Wa 2021 Mu Rwanda? Reba Iryo Benshi Bahurijeho

Biteye agahinda: Umwana w’imyaka 4 benshi bavuga ko atwite(Amafoto)