in

Umugore yashatse gutera akabariro byanze yica umugabo we bunyamaswa

Umugore w’imyaka 27, witwa Odunayo Olumale,wo muri Nigeria yatawe muri yombi, akekwaho gutera icyuma umugabo we, Olamilekan Salaideen kugeza apfuye amuziza kwanga gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku wa gatatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2022, ukekwaho icyaha yakorewe iburinishwa mu ruhame hamwe n’abandi 25 bakekwaho ibyaha bitandukanye ku buyobozi bwa polisi y’igihugu biherereye i Eleyele, mu gace ka Ibadan.

Umuvugizi w’ako gace, SP Adewale Osifeso yavuze ko ukekwaho icyaha yagarutse mu rugo rw’umugabo we kuri uwo munsi w’amahano nyuma y’amezi atatu batandukanye.

Bivugwa ko nyakwigendera yakorewe ibyo ubwo bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu ijoro ryabereyemo arikumwe n’ukekwaho icyaha kubera ko yari yanze ko abikora.

Ibi byaje kuvamo urugomo aho nyakwigendera bivugwa ko yamennye na terefone igendanwa y’umugore we. Mu buryo bwo kwihorera bivugwa ko yamuteye icyuma mu gice cyo hejuru cy’agatuza.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko nyakwigendera n’umugore we yari yamusabye kugaruka murugo rwabo mu gace ka Oko Oba mu mujyi wa Oyo ku munsi ibyo byabereyeho nyuma y’amezi atatu batandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ugira izi ngeso uri umuntu w’itsinagore kakubayeho

Onana yikundishije ku bafana ba APR FC kubera ibimenyetso abagaragariza ko adakunda Rayon Sports