Rutahizamu ugenderwaho muri Rayon Sports Andree Onana akomeje kugenda arwaza abakunzi ba Rayon Sports umutwe nyuma y’uko ku mikino yoroshye agerageza gukina neza ndetse akanitwara neza ariko byagera ku makipe akomeye akabatenguha.
Mu mikino ikomeye akunze kuba yavunitse ndetse bamwe bakaba bakeka ko byaba ari ukwanga gukina n’amakipe makuru dore ko kuri uyu wa Kane yakinnye na AS Kigali ariko yarase ibitego 2 ari kumwe n’umuzamu wenyine.
Ibi bikomeje gutera inkeke abakunzi ba Rayon Sports dore ko no bifuza ko yagakwiye kubereka urwego rwiza haba mu makipe mato ndetse n’amanini.