in

Umugore yafashe umugabo we ari gusambana n’undi mugore maze ahita amuha imodoka kugira ngo amubabarire

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore wavuze ko yafashe uwahoze ari umugabo we ari kumuca inyuma maze amuha imodoka nziza cyane ngo amubabarire ariko uyu mugore yanga gufata iyo modoka.

Uyu mugore witwa Bernice Saroni usanzwe Ari umu promoter we ubwe yiyemereye ko yanze imodoka nziza umugabo we yamuhaye ubwo yamufataga ari kumuca inyuma.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu mugore yashyize hanze ifoto ahagaze iruhande rw’imodoka nziza avuga ko iyo modoka ariyo umugabo we yari yamuhayemo n’impano ariko akanga kuyemera kuko ngo n’ubundi umugabo we ntiyari kurecyera kumuca inyuma cyane ko ngo bitari inshuro y’ambere amufashe amuca inyuma.

Icyakora uyu mugore yasize ikibazo yahase abamukurikira Ababaza Niba bo bari kwemera gufata iyo modoka baziko uwo bakundana yabaciye inyuma bakarenzaho.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Mu magambo ye yagize ati “Iyi ni imodoka uwahoze ari umugabo wanjye yashakaga kumpa ubwo namufashe ari kunsha inyuma gusa narayanze kuko byari bimaze kuba inshuro nyinshi, ese iyo uza kuba njye iyi modoka wari kuyemera”

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinjyi 5 bari munsi y’imyaka 21 bahenze kw’Isi.

Dore Abakinnyi bamaze guhabwa amakarita menshi y’imihondo muri premier league 2023_2024