in ,

Umugore yafashe umugabo we ari gukora ubukwe n’undi mugore mu ibanga rikomeye cyane/Reba Video yuko byagenze

Umugore yaguye gitumo umugabo we ari gusezerana n’undi mugore mu ibanga rikomeye igihe ubukwe bwari burimbanyije mu rusengero.

Uyu mugore yahageze igihe uwabasezeranyaga yarasabye abageni ko batangira kuvuga amasezerano yabo y’abashyingiranywe.

Ahetse umwana mu mugongo, uyu mugore wari wariye karungu yahise yinjira mu rusengero ajya imbere aho abageni bari bagiye kuvugira isezerano ribagira umwe, maze arasakuza ati “Have have muhagarike ubu bukwe, uyu ni umugabo wange, ntago turahana gatanya, ikindi kandi twanateye akabariro uyu munsi mu gitondo”

Undi mugore wo mu muryango w’umugore wari ugiye kurongorwa yumvikana mu mashusho asaba uwo mugore ko yava munzira kugirango ubukwe bukomeze.

Ariko uwo mugore yanze ababera ibamba maze abwira uwari uri gusezeranya ko atumva ibiri kuba kuko umugabo we yavuye mu rugo mugitondo. Avuga ko aguye mu kantu kubera ukuntu umugabo we yaragiye kubata we n’abana yarangiza akajya kurongora undi mugore atabizi.

Ku rundi ruhande, umugabo yari yaguye mu kantu, areba uburyo umugore we yishe ubukwe kandi akamuteza isoni imbere y’imbaga. Umugeni we yari yumiwe, yabuze ayo acira nayo amira nkuko mubibona mu mashusho hano hasi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

I Heard 👉”he even slept with me this morning”
umugabo akorera imbere cyane

Ibi mbyita kurya umushyushyo mbere yo kurya ibyako kanya😆😆😂😂

0788852453

Breaking news: Paul Pogba yasabwe kuba atindije umwanzuro we wo gusohoka muri Manchester United.

Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abatoza bashya bavuye ku mugabane w’uburayi (Amafoto)