in

Breaking news: Paul Pogba yasabwe kuba atindije umwanzuro we wo gusohoka muri Manchester United.

Amakuru dukesha ikinyamakuru  ESPN avuga ko Manchester United yasabye abakinnyi benshi  barimo Paul Pogba kuba baretse gusohoka muri iyi kipe mu gihe hagitegerejwe umutoza mushya uzaza kuyitoza mu mezi make ari imbere.

Manchester United yizeye ko guhitamo umutoza mushya  bishobora kwemeza Pogba kongera amasezerano akaguma I  Old Trafford aho kugenda yigurishije [free agent] mugihe cy’imyeshyi.

Anthony Martial na Donny van de Beek, bombi bakaba barasabwe kuba bazagaruka muri iyi kipe,  ibi bikaba bitewe nuko batagurishijwe muri iri gura n’igurisha ryo muri Mutarama, aba bakaba barasabwe kandi n’umuyobozi wa siporo, John Murtough gutegereza kugeza igihe hashyizweho umutoza mushya mbere yo guhitamo aho bazakinira shampiyona itaha.

Amakuru aturuka muri ESPN avuga ko Mauricio Pochettino na Erik Ten Hag bari kurutonde rw’abatoza batanu kugirango bahabwe akazi. Umutoza w’agateganyo Ralf Rangnick na we akaba avuga ko bishobotse yanaguma kuri uwo mwanya wo gutoza iyi kipe ikunze kwititirwa amashitani atukura.

 

Ralf Rangnick umutoza w’agateganyo wa Manchester United.

Pogba kugeza ubu yanze gushyira umukono ku masezerano, amakuru akaba avuga ko mu gihe yaba atongereye amasezerano yaba ari umukinnyi w’igurisha [free agent] ku ya 30 Kamena.

Barcelona, ​​Real Madrid, Juventus na Paris Saint-Germain ayo makipe yose akaba  agaragaza ubushake bwo kuba yakwegukana uyu mukinnyi ukina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, nawe akaba atarafata umwanzuro waho azerekeza mu mwaka utaha.

Antoine Martial na Van de Beek, nubwo nabo bigiye  muri Sevilla na Everton, biteganijwe ko bazagaruka Old Trafford mugihe amasezerano yabo yigihe gito azaba arangiye mu cyi.

Antoine Martial

Dean Henderson, Eric Bailly ndetse na Jesse Lingard nabo abakaba bakomeje gutekerezwaho ko bazakinira Manchester United mu mwaka utaha wa shampiyona ya 2022-2023

Hagati aho, United yatangaje ko rutahizamu wo mu ishuri ry’abato rya Manchester United [Academy] Dillon Hoogewerf wimyaka 18 yagiye muri  muri Borussia Monchengladbach.

Erick Ten Hag umwe mu batoza bakekwaho ko bazaza gusimbura Ralf Rangnick.

 

Don Van Debeek

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zari wahoze ari umugore wa Diamond yigaramye wa musore nyuma yo gutwika ku mbuga nkoranyambaga(video)

Umugore yafashe umugabo we ari gukora ubukwe n’undi mugore mu ibanga rikomeye cyane/Reba Video yuko byagenze