in

Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abatoza bashya bavuye ku mugabane w’uburayi (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yerekanye abatoza bashya yasinyishije, abo batoza ni Jorge Manuel da Sliva Santos ukomoka mu gihugu cya Portugal ndetse na mugenzi we Pedro Miguel.

Jorge Manuel wavukiye muri Portugal yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports akaba yitezweho guhindura byinshi muri iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda.

Uyu mutoza kandi yizaniye uzamwungiriza witwa Pedro akazaba ashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.

Abo batoza bombi bamaze kwerekanwa byitezwe ko barahita batangira akazi uyu munsi, aho barakoresha imyitozo mu kanya saa cyenda mu nzove.

Iyi kipe ya Rayon Sports yatangaje aba batoza nyuma y’uko ku munsi wejo hashize bari berekanye abandi bakinnyi bashya, aribo: Mael Ndindjeke wayuye muri Bamenda, Bukuru Christophe ndetse na Ishimwe Kevin wavuye muri Kiyovu Sports.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yafashe umugabo we ari gukora ubukwe n’undi mugore mu ibanga rikomeye cyane/Reba Video yuko byagenze

Ku myaka ye 23 Super manager yamaze kwiha ikamba rya Mr Rwanda