in

Umugore w’imyaka 70 witwa Safina wari warabuze urubyaro, yabyaye impanga atungura abari kumva inkuru ye

Umugore w’imyaka 70 witwa Safina wari warabuze urubyaro, yabyaye impanga atungura abari kumva inkuru ye.

Safina ni umugore w’imyaka 70 ukomoka muri Uganda, yabyaye impanga kuri iyo myaka nyuma yo kumara igihe ntarubyaro.

Uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro bya Women’s Hospital International and Fertility Center byo muri Uganda.

Byari umunezero kuri uyu mugore, ubwo yari ari muri ibyo bitaro yabyariyemo impanga.

NTV yasuye uyu mubyeyi aho yari ari mu bitaro nyuma yo kubyara izo mpanga, ayibwira ko yari amaze igihe kinini ategereje abana.

Akomeza avuga ko umugabo we babyaranye ubo bana ari uwa kabiri kuko uwa mbere yitabye Imana mu 1992.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamerika Nsengiyumva Abdul nyiri kigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School arashinja abayobozi b’Akarere ka Ruhango gutorokesha abanyeshuri bose bigaga mu kigo cye

Manchester United yahuriye nuruva gusenya muri Uaefa Champions League