in

Umunyamerika Nsengiyumva Abdul nyiri kigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School arashinja abayobozi b’Akarere ka Ruhango gutorokesha abanyeshuri bose bigaga mu kigo cye

Mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana, Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School ,buravuga ko abanyeshuri bose bakigaho batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu bakivamo barigendera.

Ni Nyuma yaho hari hashize iminsi kivugwamo ibibazo birimo no kudahemba abarimu bagahagarika akazi.

Iki kigo kigagamo abana 45 buri bo 32 bagicumbikamo, Bose batorotse uyu wa 29/11/2023 mu rucyerera saa kumi nimwe barigendera.

Senguyumva AbdulSenguyumva Abdul ,ufite ubwenegihugu bwa Amerika n’u Rwanda ari nawe nyiri iki kigo, avuga ko ari ubugambanyi bwakozwe na bamwe mu bakozi b’akarere ka Ruhango, avuga ko, iki kigo yacyeguriwe batabishaka,Ati:”Ikigaragaza ko harimo ubugambanyi, haje Imodoka iparika kure y’ikigo itwara abanyeshuri mu bigo bitandukanye”.

Mukangenzi Alphonsine, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko, abana ubwabo aribo ubwabo bahisemo kuva mu kigo kubera bari bafashwe nabi, Ati:”Abarimu bari bahagaritse kwigisha, abana babonye batari kwiga bahisemo kwigendera, ikiri gukorwa nuko abana aho bakomereje amasomo turimo kuvugana nabo kugirango bakomeze amasomo yabo”.

Umunyamakuru yagerageje kugana muri kimwe mu kigo kivugwaho kwakira abana benshi ntibyakunda, yageze kuri Ecole Technic saint Trinity de Ruhango ntibyakunda ko avugana n’ubuyobozi.

Amakuru akomeje kuba urujijo bisaba ko inzego zabyinjiramo nuko,akarere kavuga ko abanyeshuri aribo bahisemo gutoroka, ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko ari akagambane bakorewe na bamwe mu bayobozi b’akarere.

Haribazwa aho, aba banyeshuri bakuye ibyangombwa byatumye bakirwa mu bindi bigo mu gihe amasomo ageze hagati.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nzabahimana Jean bosco
Nzabahimana Jean bosco
7 months ago

Ese nyine niba abana aribo bahisemo kugenda ,kuki ikigo kitabahaye ibyangombwa ?bigaragare ko akarere kabikoze nkana .kdi abo bana ntabwo bize kuri icyo kigo niba ntabyangombwa bahawe.murebe neza niba ntaband bazanyw ngo bige batarigaga hakagira nabicazwa barigaga.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe mu bishimiye kubona Bruce Melodie azamura ibendera ry’u Rwanda ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’America

Umugore w’imyaka 70 witwa Safina wari warabuze urubyaro, yabyaye impanga atungura abari kumva inkuru ye