in

Umugore wa Meddy ariwe Mimi nyuma yo kwiyoberanya agahisha idini yasengeragamo yaje kuvumburwa n’umukozi w’Imana

Umuhanzi ukomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Adrien Misigaro, yavumbuye ko umugore wa Meddy, ari we Mimi yakijijwe nyuma yo guhura na Meddy, akaba ariyo mpamvu bose bahisemo inzira yindi.

Mu gitondo cyo kuwa wa Gatanu ku mbuga nkoranyambaga habyutse hacicikana amashusho mato ya Adrien Misigaro avuga uburyo umugore wa Meddy yakijijwe nyuma yo guhura na Meddy.

Ni amashusho twakurikiranye dusanga ni ayakuwe mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na shene ya Youtube ya MIE Empire ari na ho yasobanuriye byimbitse ubushuti bwe na Meddy na The Ben n’uburyo umugore wa Meddy yahinduye inzira.

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yagiranaga na Irene Murindahabi, yasobanuye byinshi ku buzima bwa Meddy n’urugendo rwe mu gakiza. Yahishuye ko Mimi Mehfra [umugore wa Meddy], yakiriye agakiza nyuma yo guhura na Meddy.

Yatangiye abazwa ku cyemezo Meddy yafashe niba yarakigizemo uruhare asubiza agira ati: “Meddy n’ubundi no mu buzima busanzwe afite ikintu cyo gutinya Imana, kuva na mbere rero gufata kiriya cyemezo nta ruhare na rumwe nabigizemo rukomeye gusa ni Imana yahuye nawe buriya.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Muyango yihimuye kuri Mc Buryohe wamurishuje igisheke nawe amunywesha amata mu gikoresho akoresha ayaha umwana we

Meddy nyuma y’imijugujugu y’amagambo yuko akubitwa n’umugore agiye kubacecekesha ku ndirimbo nshya agiye gusohora -IFOTO