in

“Umugore umwe ntiyahaza umugabo” Umugore yemeje ko abagabo babarusha gukunda imibonano kubera irari bagira – AMAFOTO

Umubyeyi witwa Sauda yavuze ko umugore umwe adashobora guhaza umugabo mu gitanda kuko bagira irari.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv ku muyoboro wa YouTube aho yari yatumiweho.

 

Uyu mubyeyi uvuga ko yahuye n’ibintu bikomeye mu rugo, yavuze ko umugore umwe atahaza umugabo mu gitanda.

Impamvu avuga ibyo, ni uko ngo benshi mu bagabo bagira irari ryinshi aho baba bumva bataguma ku mugore umwe.

Mu kuvuga ibyo yatanze na zimwe mu ngero, aho yavuze ko hari umugabo wubatse wamuhamagaye akamubwira ko afite umugore muto mwiza gusa ngo amuca inyuma.

Uwo mugabo yabwiye Sauda ko arusha umugore we imyaka myinshi ndetse ngo anamuca inyuma. Yemereye uyu mugore ko afite abandi bagore baryamana na we.

Si ibyo gusa, yanemeje ko abagabo barusha abagore gukunda imibonano mpuzabitsina kuko bagira irari.

Uyu mubyeyi yagiriye inama abagabo avuga ko ikintu cyabafasha kuva kuri iryo ryari ko ari amasengesho yo kwiyiriza yonyine.

Avuga ko amasengesho yo kwiyiriza agira imbaraga nyinshi kuko uba wiyegereje Imana ugatana n’umubiri, ibyo rero bishobora gutuma irari ricogora.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva ko i Rwanda bogeza! Ubwiza bwa Hannah Karema Tumukunde wegukanye ikamba rya miss Uganda bwasajije abantu – amafoto 

Killaman ategeye Mitsutsu akayo k’amamiliyoni, Mitsutsu kwihangana biranga araturika ararira(Videwo)