in

NdababayeNdababaye

Umugore uherutse kujya i kuzimu yatunguranye avuga ko yabonye pasteri ukundwa na benshi mu muriro.

Umupasiteri w’umugore yatunguranye avuga ko aherutse kujya ikuzimu,maze  yahagera agasanga Umunya-Nigeria, TB Joshua abatari bake bemeraga nk’umuhanuzi, ari mu muriro utazima.

Uyu mugore ugaragara mu mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ntavuga uko yagezi ikuzimu n’icyari kimujyanye, nta nasobanura icyaba cyaratumye TB Joshua ajya mu muriro kandi yari azwi nk’intungane.

Umupasiter w’umugore avuga ko aherutse kujya ikuzimu, yahagera agasanga Umunya-Nigeria, TB Joshua abatari bake bemeraga nk’umuhanuzi, ari mu muriro utazima.

Uyu mugore anavuga ko yabonye Bishop Benson Idahosa wari warashinze itorero ryitwa Church of God Mission International.

Avuga ko kuri Idahosa, yazize kuba yaremeye ko bamwe mu basengera iwe bambara imikufi, agashyingira abantu bakambikana impeta ubwo yari muzima, atazi ko ibyo ari ibyaha arimo gukora.

Muri ayo mashusho kandi, uyu mugore yumvikana avuga ko ibivuzwe haruguru ari icyaha. Avuga ko yagiye mu kuzimu akagaruka kuko atashakaga kumara ubuzima bwe bwose aho hantu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mwiseneza Josiane yaguze imodoka ? (Ifoto)

Nzovu mwakunze indaya ya sodoma imukozeho (video)