in

NdabikunzeNdabikunze

Umugenzi yakoze agashya asimbuka indege igenda.

Umugenzi yasimbutse ava mu ndege yiteguraga guhagarara ku kibuga cy’indege cya Phoenix Sky Harbor, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Byabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo iyi ndege ya Sosiyete ya Southwest Airlines yari ivuye i Colorado yerekeza muri Arizona.

Uyu mugenzi yasimbutse iyi ndege yari imaze kugwa ku Kibuga cy’Indege cya Phoenix Sky Harbor, iri kuzenguruka ku butaka.

Umuvugizi wa Southwest Airlines, Dan Landson, yatangaje ko ubwo umupilote wari utwaye indege yamaraga kubona ko hari umugenzi usimbutse yahise abimenyesha abashinzwe ikibuga cy’indege.

Ati “Raporo z’ibanze zigaragaza ko ubwo indege yari irimo irazenguruka, umugenzi wari uyirimo yayivuyemo anyuze ku rugi rw’inyuma. Uwari utwaye indege yahise ayihagarika amenyesha abashinzwe ikibuga.”

Kugeza ubu iyi sosiyete ivuga ko bataramenya uburyo uyu mugabo yabashije gufungura uru rugi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali:Inkumi ishatse kumenagura moto y’umumotari wari uyitwaye ,intambara irarota(Video).

Ikintu cyo kwitondera Umunyamakurukazi Cyuzuzo yabwiye abafana be nyuma yo kwambikwa impeta na fiancé we