in

Umugeni yabuze aho arigitira ubwo umugabo we yashyiraga hanze amashusho y’urukozasoni amuca inyuma ku munsi w’ubukwe bwabo

Umusore wari ugiye kurongora yihimuye ku mugeni we ku munsi w’ubukwe bwabo maze ashyira hanze amashusho agaragaza uyu mukobwa aryamanye n’undi musore maze abari mu bukwe barumirwa ,numugeni abura aho arengera kubera ikimwaro.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko amashusho yerekana umugeni wari ugiye gushyingirwa aca inyuma umugabo we yerekanwe imbere y’abari batashye ubukwe bigatungurana abatari bake.

Muri videwo, aba bombi bagaragara bari mu buriri. Urusaku rwinshi no gutaka byumvikana maze bose birebera ibintu biteye isoni uyu mugeni yakoraga.

Kwihorera kwe kurangiye, umugabo ati: “Wibwiraga ko ntabizi?” .ibi birangiye ubukwe bwarakomeje ariko umugeni yari afite isoni cyane
.Amakuru avuga ko ibi byabereye i Fuijan mu Bushinwa, ariko bamwe bakaba bashidikanya ku mashusho.

Bikekwa ko aya mashusho yafashwe na kamera zo kugenzura urugo zashyizweho maze umusore akaza kuyagwaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu umusore wese agomba guhisha umukobwa bakundana

Umwana w’umunyeshuri yabyiniye bagenzi be mu buryo budasanzwe, maze na bo batangira kumuha amafaranga (Videwo)