in

Ibintu umusore wese agomba guhisha umukobwa bakundana

Muri ibi bintu tugiye kukubwira urahitamo iby’ingenzi cyangwa byose wige kujya ubikoresha. Ahari muri iyi nkuru urakuramo umuti uvura umubano wawe n’uwo wihebeye.Ni ibintu umusore adakwiye kubwira umukobwa bari kumwe mu rukundo kuko bishobora kubatanya cg guhungabanya umubano wabo.

Musore, ntuzigire nk’utazi ibyerekeye gutera akabariro.

Abasore bamwe ntabwo bazi gukunda, bamwe barakaza abakunzi babo cyane bakanatuma biyanga. Ntuzamwereke ko uzi ibyerekeye akabariro cyane ariko ntuzanamwereke ko utabizi.

Ntuzatume muganira ku bandi bakobwa.

Mu by’ukuri, umukobwa mukundana ntabwo ashaka kumva amazina y’abandi bakobwa mu matwi ye, uretse kumva inkuru zitandukanye gusa abwirwa nawe. Umukobwa akunda kumva inkuru z’abandi basore gusa.

Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya cyane.

Ntuzatume abandi bakobwa bakumenya ngo bakugireho ijambo cyangwa ngo ubabonere umwanya nk’uwo umuha.

Ntuzamare igihe kirekire kuri telefoni yawe uvugana n’abandi bakobwa.

Igihe umukobwa mukundana azamenyera ko umara igihe kirekire uri kuvugana n’abandi bakobwa kuri telefoni cyangwa ubandikira, azabyanga , azafuha cyane bimusenye, rero gabanya cyangwa ubihagarike burundu.

Ntuzabwire umukobwa mukundana ibyerekeye amafaranga ufite.

Uko uzaba ukize kose cyangwa ukennye kose musore wanjye , ntuzabwire umukobwa mukundana uko ikofi yawe ihagaje. Iyo umaze kumubwira uko ikofi yawe ihagaze ahita abyitaho ubundi akabiha umwanya munini cyane. Uwo mukobwa mukundana, ntabwo ashaka ko ukena, rero numubwira uko ikofi yawe ihagaze, ntabwo azongera kugusaba ibintu, ahubwo azahita ashaka abo kubisaba kandi ibi bizatuma aguca inyuma, bikurure ugutandukana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Umunyarwanda ni we wegukanye etape ya 8 muri #TourduRwanda 2022 (Video)

Umugeni yabuze aho arigitira ubwo umugabo we yashyiraga hanze amashusho y’urukozasoni amuca inyuma ku munsi w’ubukwe bwabo