in

Umugabo yishwe urwa agashinyaguro azira kubwira umugore ko ari mwiza

Alika Ogorchukwu, umuzunguzayi w’umunya-Nigeria w’imyaka 39 y’amavuko, yiciwe nabi aho yakoreraga mu mihanda yo mu Butaliyani, azira kubwira umugore w’umutaliyanikazi ko ari mwiza.
Ku manywa y’ihangu yo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo Alika ukomoka muri Nigeria yakubiswe kugeza apfuye n’umutaliyani witwa Filippo Claudio Giuseppe Ferlazzo, bapfa ko Alika yabwiye umugore wa Ferlazzo ko ari mwiza.

Ibi byabereye mu mujyi w’ubucuruzi wa Civitanova Marche uri ku nyanja ya Adriatika, aho uwishwe yacururizaga azunguza ibicuruzwa bigurwa cyane n’abatembera hafi y’inyanja.

Amashusho yafashwe na bamwe mu batemberaga muri ako gace, agaragaza Ferlazzo anigagura Alika kugeza acitse imbaraga, ibyo benshi bavuze ko bidatandukanye n’uko umunyamerica George Floyd yishwe n’umupolisi muri 2020.

Daniel Amanza uyobora ishyirahamwe ‘ACSIM’ ry’abimukira mu ntara ya Macerata mu karere ka Marche, yatangaje ko Ferlazzo yari arakaye cyane ubwo Ogorchukwu yabwiraga ‘umukunzi w’uyu mugabo ko ari mwiza’.

Amanza yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ati ”Kuvuga ko umugore ari mwiza nibyo byamwicishije gusa, ikibabaje ni uko hafi aho hari abantu benshi.”

Amanza yakomeje avuga ko iyicwa rya Alika ryafashwe amashusho n’abareberaga gusa ariko ntibagire icyo bakora, ati “Bafashe amashusho, bavuga ngo ‘Hagarara’, ariko nta muntu wabegereye ngo abatandukanye.”

Ejo hashize (Kuwa 31 Nyakanga), abapolisi bo mu Butaliyani bataye muri yombi Ferlazzo w’imyaka 32, azira kwica Alika Ogorchukwu no kwiba telefoni ye igendanwa nk’uko ibiro ntaramakuru ANSA bibitangaza.

Urupfu rw’uyu munya-Nigeria wari ufite umugore n’abana babiri rwateye benshi uburakari, aho abiganjemo abakomoka muri Africa n’America y’Epfo bigabije imihanda yo mu Butaliyani ngo bigaragambye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Oprah wabaye umugore wa Nyakwigendera Katauti yasabye abantu bananiwe mu rukundo kwigira mu buhinzi

Mu bihe bitandukanye dore ikimero n’uburanga bw’umukobwa wavugishije benshi mu gitaramo cya Tayc