in

Umugabo yataye ubwenge ubwo yarebaga porono akabonamo umugore we

Umugabo yabuze ukwikontorora ubwo yabonaga umugore we babyaranye abana ari muri filime z’urukozasoni yarebaga .Uyu mugabo ufite abana bagera kuri bane yatunguwe nuko yari arimo kureba filime z’urukozasoni akabona umugore we babana banabyaranye ari we mukinnyi w’imena muri iyo filime zizwi ku izina rya purono.

Uyu mugabo witwa Ramadhan ngo yumvise ashaka kwirebera porono maze afata inzira yerekeza mu mujyi ahaba murandasi hazwi nko muri Cyber-cafee ngo amare irari yari afite ryo kurebe izo filime, gusa ngo agifungura iya mbere yarebye yaje gusanga ari umugore we babana mu nzu ari we mukinnyi w’imena.

Uyu mugabo kwihangana byaranze yikubita hasi agwa igihumure abari aho baraza bamuha ubutabazi bw’ibanze nyuma yo kuzanzamuka yiruka amasigamana yerekeza mu rugo iwe maze intambara irarota. Uyu mugabo ngo yatangiye gukubita umugore we ari nako amubaza niba ibyo yabonye ari byo ariko umugore aramuhakanira amubwira ko atigeze akina izi filime z’urukozasoni.

Nyuma yo gukomeza kumuhakanira, umugabo ngo yamufashe ukuboko amujyana aho yayirebeye ahageze ayisubizamo n’abari aho bose babireba maze umugore ahita yemera atazuyaje ndetse avuga ko hari n’izindi nyinshi yakinnye ari kumwe n’inshuti ye y’umusore yo mu bwana ndetse anahishura ko akimukunda cyane.

Nubwo uyu mugore yashatse umugabo afite imyaka 16 y’amavuko ubu akaba afite abana bane byabaye ngombwa ko mu bisobanuro aha umugabo we amubwira ko agifitiye urukundo rurenze iyi nshuti ye yo mu bwana.Bivugwa ko uyu mugore yakinnye filime zirenga 11 z’urukozasoni nubwo yatamajwe n’iyi imwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbere yuko Rayon na APR zicacirana abafana Bazo Rwarutabura na Rujugiro bari gushyushya #TourduRwanda. Video

Umupadiri yagiriye inama isekeje abagabo bakubitwa n’abagore