in

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwigira umukobwa agiye mu kizamini kubera umukunzi we -AMAFOTO

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi nyuma yo kujya mu kizamini yiyoberanyije nk’umukobwa yambaye imyambaro y’abagore yanasutse imitsi, agiye gukorera ikizamini cy’amategeko umukunzi we w’umukobwa.

Uyu witwa Musa Semwogerere watawe muri yombi, yari aherutse kugirwa umucamanza, yari yagiye gukorera ikizamini umukunzi we mu kigo gishinzwe guteza imbere amategeko kizwi nka LDC (the Law Development Centre).

Semwogerere yafashwe ari mu kizamini yagiye yigize nk’umukobwa yagiye gukorera ikizamini umukunzi we witwa Irene Mutonyi.

Yari yagiye yasukishije imisatsi bimenyerewe ku bakobwa, yambaye ijipo, ndetse n’isutiya izamura amabere, kugira ngo bagire ngo ni umukobwa.

Arashinjwa ibyaha bibiri birimo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw’Ubucamanza muri Uganda, rwatangaje ko ibi byabaye ubwo iki kigo gishinzwe guteza imbere amategeko cyakoreshaga ibizaimini mu mashami yacyo atatu arimo irya Lampaka, Lira ndetse n’irya Mbarara.

Mu itangazo ryagiye hanze, bagize ati “LDC ntishobora kwihanganira igikorwa icyo ari cyo cyose cy’uburiganya mu bizamini. Tuzakomeza ku mugambi wacu wo kurwanya twivuye inyuma imyitwarire mibi nk’iyi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe 3 zikomeye hano mu Rwanda zishobora kuba zahagurukiye kurwanya Rayon Sports

Ikipe yatekerezaga kuyitsinda ibyibagirwe: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umukinnyi w’igihangage wakinaga muri shampiyona ikinamo ibyamamare muri ruhago -AMAFOTO