in

Ikipe 3 zikomeye hano mu Rwanda zishobora kuba zahagurukiye kurwanya Rayon Sports

Ikipe 3 zikomeye hano mu Rwanda zishobora kuba zahagurukiye kurwanya ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gukora ibikorwa bikagarukwaha n’abantu benshi cyane.

Bikomeje kugarukwaho cyane muri iyi minsi nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports iteguye umunsi mukuru wahawe izina rya Rayon Day cyangwa umunsi w’Igikundiro. Hashize igihe uyu mukino Rayon Sports iwutangaje ariko ushobora kuzahura n’imbogamizi zikomeye hakabura abantu bawitabiri uyu munsi.

Ibi impamvu bikomeje kugarukwaho cyane ni uko uyu munsi w’Igikundiro, ugomba kuba tariki ya 5 Kanama 2023 ariko hari indi mikino yashyizwe kuri uyu munsi kandi imikino izaba ikomeye cyane.

Tariki 5 Kanama 2023, biteganyijwe ko ikipe ya Mukura Victory Sports izaba ifite umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 60 imaze ibayeho ndetse hanateguwe umukino uzayihuza na Geita Gold yo muri Tanzania, hari n’abahanzi bakomeye bazasusurutsa abantu.

Impamvu bikomeje kuvugwa ko byaba ari ubugambanyi cyangwa kurwanya umunsi wa Rayon Sports ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahise busaba umukino wa gishuti ikipe ya Kiyovu Sports kandi ushyirwa tariki 5 byashobokaga ko washyirwa tariki 6 Kanama 2023 ku munsi wo ku cyumweru, Rayon Day yaraye ibaye.

Ibi bivuze ko Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR FC ndetse na Mukura Victory Sports ikipe zifatwa nk’ikipe zifite abafana benshi ndetse zifite amateka hano mu Rwanda zizaba zifite umukino ku munsi umwe ibintu abakunzi b’umupira w’amaguru batishimiye kuko bashakaga kuzayireba yose, ariko kubera ikintu tutazi cyihishe inyuma y’ibi bituma babihuza.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Umufana
Umufana
9 months ago

Harya simwe muvuga ko Rayon ifite abafana benshi?
Bazajyeyo then abandi nabo bajye kureba match zabo.
Kuki abanyamakuru musigaye musesengurana ubuzongwe kweri?

Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
9 months ago

Njye ndumva nta n’imbogamizi bite. Abihebeye amakipe yabo kuri uwo munsi bazajya kureba ayo makipe nyine yabo hanyuma n’abakunzi ba Rayon Sport bitabire ibirori by’umunsi w’igikundiro(Rayon day) nk’uko bisanzwe iteka. Nta kibazo rwose gihari cyateza guhangayika.

niyonsenga emmanuel
niyonsenga emmanuel
9 months ago

Ikibazo kirihe se?
Umufana n’umukunzi wa Rayonsport agomba kuba inyuma ya equipe ye ndetse ni ihame nundi akajya inyuma ya Equipe ye, ibyo wita ubugambanyi rero ntabwo mbonyemo rwose

Polisi yataye muri yombi umurokore wahanuriye umugore w’abandi ko ariwe baberanye bigatuma umugore asiga akoze amahano mu rugo rwe akajya kubana nawe

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwigira umukobwa agiye mu kizamini kubera umukunzi we -AMAFOTO