in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umugabo yasajijwe n’umujinya avumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we hashize imyaka myinshi||dore ibyamubayeho nyuma.

Umugabo yashakanye n’uwo yizeraga ko ari umugore wo murimu Misiri bamarana imyaka irindwi .Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kugira ngo abone ibimutunga n’umugore we.

Ari mu kazi ke, abakiriya babiri atazi binjiye muri tagisi ye batangira kuganira bavuga amateka y’umuturanyi wabo witwa Said Fati wihinduje igitsina nyuma y’imyaka 15 avutse.

Iki kiganiro cyaje gukurura uyu umushoferi wa tagisi cyane ko aba bakiriya be banavuze izina ry’umuturanyi wabo.

Shoferi yatangiye kwibaza ibibazo byinshi kuko n’umugore we, nawe yitwa Saïd Fati. Ku bw’amahirwe, umuryango we wari utuye mu mujyi umwe n’uwabo bagabo bombi baganiraga. Kubaza ibibazo bitagira ibisubizo ntibyari bigishobotse kuri shoferi.Uyu mushoferi yakomeje guhata bibazo abakiriya be. Ibisubizo byabo byemeje ko ibyo yakekaga ari ukuri.

Yaje kuvumbura ko yashakanye n’umugabo atari umugore. Kubera umujinya, yahise asubira mu rugo akubita uwo yitaga mugore we aramukomeretsa birangira ajyanwe mu bitaro.

Nyuma y’ikirego cyatanzwe na se w’umugore we, hakozwe raporo y’ubuvuzi ivuga ko yakubise anakomeretsa umugore we. Nubwo umushoferi yatanze impamvu yamuteye gukubita uyu mugore we, byamuviriyemo gufungwa kuko ngo yabuze ibimenyetso bihagije byemeza ko umugore we yamuhishe amateka ye y’ahahise.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz baraye bakoreye mu birori bya The Kiss Summer Awards 2021 #KSA2021

Isume yafashije Clapton Kibonge kureba Match ya Man U na Liverpool (video)