in

Umugabo yapfuye bitunguranye akimenya ko umwana w’ikinege afite atari uwe||umugore yamuhishe ibanga rikomeye.

Biravugwa ko umugabo wo muri Nijeriya yaguye igihumure ahita apfa nyuma yo gusoma ibyavuye mu kizamini cya ADN byerekanaga ko atari se ubyara umuhungu we w’ikinege. Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nijeriya n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo Naijanews, hari amakuru avuga ko uyu mugabo utarashyizwe ahagaragara amazina, yishwe n’agahinda ko gusanga yarabeshywe igihe kirekire n’umugore we.

Bivugwa ko uyu mugabo yageze aho agira amakenga ko umugore amuca inyuma ntiyizera ku budahemuka bwe nyuma yo kugwa kuri videwo ya Snapchat yerekana ko umugore we yamushutse hamwe n’undi mugabo niko kwigira inama, ahitamo gukora ibizamini bya ADN kugira ngo amenye niba ari we babyaranye.

Umwaku yagize ni uko ibisubizo byaje byerekana ko yarereraga undi mugabo niko guhita afatwa n’umutima arapfa. Urupfu rw’uyu mugabo rwateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga zo muri Nijeriya ku bijyanye n’uburiganya bw’abagore babeshya, abo abenshi basabye ko umwana akivuka hajya hifashishwa n’ibizamini bya ADN.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzara yatumye umugabo yitura hasi muri gare bose babireba.

Barantutse nzira ikibuno cyanjye| Ibyo kuryama mu gituza cya Ndimbati| Bijoux byose yabivuze