in

Umugabo yabenze umugore we bari mu birori by’ubukwe bwabo! ICYABITEYE KIRATANGAJE

Umugore yasutse amarira nyuma yo kubengwa n’umugabo we bari mu birori by’ubukwe bwabo ,ubwo umugabo yari amaze kuvumbura ibyo umugore we yaraye akoze mu ijoro ryabanjirije ubukwe bwabo.

Ibi byabereye mu gace ka Kasoa , ubwo umukobwa yabengwaga n’umugabo bari mu birori by’ubukwe bwabo, nyuma yaho umugabo yari amaze kumenyera ko umugore we ,mu ijoro ryabanjirije ubukwe yahuye n’umusore bahoze bakundana.

Ni inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Nation News cyandikira mu gihugu cya Nigeria ,,aho kifashishije amashusho y’amasegonda 30 agaragaza umugore ari kurira mu muhanda yambaye ikanzu y’abageni  ariko kandi abandi bari kumuhoza banamufata kugirango atitura hasi  ,mu gihe umugabo we yari yikubise agiye.

Ubwo umugabo yikubitaga agiye ,bamwe mu basore bari hafi ,wabonaga ko basa nkabari bamwambariye bamusabaga kutagenda ariko biranga biba iby’ubusa arigendera.

Umugeni yikurubanze hasi nyuma yo kubengwa ku munsi w'ubukwe bwe
Umugeni yikurubanze hasi nyuma yo kubengwa ku munsi w’ubukwe bwe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 6 yagwiriwe n’inzu ahita yitaba Imana

Munyakazi Sadate yarushije abandi bakunzi ba Rayon Sports mu gutanga amafaranga menshi yo kugura rutahizamu