in

Umugabo wari wibye yahungiye muri nyabarongo na yo iramumira

Umugabo wari wibye yahungiye muri nyabarongo na yo iramumira

Muhanga umugabo wo mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, birakekwa  ko yavuye iwabo yibye, yikanga inzego za DASSO yiroha muri Nyabarongo.

Amakuru y’urupfu rwa Kagirinka udafite irindi zina rye rizwi, yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu taliki ya 19 Gicurasi, 2023.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwemeje ayo makuru, buvuga ko uyu mugabo hamwe n’abandi babiri bagiye kwiba, bashaka kwambukana bajya mu Murenge wa Ngororero ararohama.

Avuga ko ayo makuru y’uko yiroshye muri Nyabarongo atazi koga, bayabwiwe n’abo bari kumwe na bo bakekwaho ubujura, bo muri Ngororero bo, bagerageje kumwogana biranga arabacika.

Yanibye ihene y’umuturanyi wabo na telefone y’umuturage yibye ku wa Kabiri.

Yavuze kandi ko yari aherutse gutema umuntu amuca agatoki, ndetse akaba hari uwo aherutse kurisha imbwa yagendanaga.

Amakuru avuga ko umurambo we ugishakishwa

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe uri mu bakomeye bafata amashusho y’indirimbo z’itandukanye z’abahanzi ari gusabirwa igihano gikomeye nyuma yo kugurukiriza ‘Drone’ i Nyamirambo atabiherewe uburenganzira

“Ubu koko kuki Imana itugora, yaduhaye avanse tukaba twirira” Umu pasiteri yanenze Imana mu ruhame