in

Umugabo ufite igice cyo hejuru gusa yateye abantu agahinda, inkuru y’ururkundo rwe iratangaje.

Urukundo ubusanzwe ni igitangaza iyo bitekerejwe ko ruva ku mutima wa nyirarwo rwerekeza ku mutima wuwo rugenewe bituma benshi batabasha kuruhagarika iyo rwaje.

Kuba ruhera mutima no mu bwoko, ntabwo ari ikibazo cyo kutagira ibice byose by’umubiri oya, ahubwo hari benshi bagendera mu tugare  bakunda kandi bigakomera.

Amazina ye yitwa Loren Schauers afite imyaka 20 muri 2019 ubwo yari mu kazi ke k’ubwubatsi ku kiraro yaje guhanuka bimuvuramo gutakaza igice cyose cyo hasi guhera mu rukenyerero ukageza ku maguru biba ngombwa ko hakatwa igice cye cyo hasi, ubungubu agendera mu kagare kumuryamisha ni ukumurambika.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru yavuzeko yakunze umukobwa bari baturanye, gusa yabanje kugira ubwoba bwo kubimubwira.

Yatangiye kwifashisha mushiki we n’ababyeyi be kugirango bamufashe abashe kubana n’urukundo rwe.

Ubwo hari muri 2020, gusa ubungubu hashize imyaka ibiri yose abana n’umugore we bakundana cyane witwa Sabia Raiche w’imyaka 23, Loren Schauers yatangajeko iyo ataza kugira uyu mugore we akunda cyane byari gutuma yiheba.

Ubungubu bafite ababakurikira kuri YouTube barenga abantu 500,000.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jose Mourinho umutoza w’igitangaza yakoze amateka atarakorwa n’undi wese , inkuru irambuye.

Nyuma yo kwakira yesu, ibyo yakoze biratangaje