in ,

Umugabo ari mu marira nyuma yo kurihira amashuri umuforomokazi atazi ko yarongowe cyera

Umugabo ari mu gahinda kenshi nyuma yo kurihira amafaranga y’ishuri umukobwa wigaga ubuforomo aziko azamushaka bikarangira amenye ko amaze imyaka 6 yarashyingiranwe n’undi mugabo mu ibanga.

Umuturage wo mu gace kitwa Kumasi witwa Joseph yavuze ko yakoresheje amafaranga menshi ku muforomo witwa Cecilia Alabata ariko ntiyigera amenya ko bamushyingiye kera.

Yavuze ko Cecilia Alabata arubatse, ariko ntiyabimumenyesheje. Yemeye icyifuzo cye cy’urukundo. Ati: “Cecilia yemeye icyifuzo cyanjye cy’urukundo atavuze ko yashatse.”

Ku wa gatanu, Joseph yabwiye Oyerepa Afutuo, ko yakodesheje Cecilia igorofa, ariko ntiyigeze amwemerera kuyigeramo

Mu marira menshi uyu mugabo yagize ati:” Igihe namusuraga, yansabye guhagarara hanze. “Cecilia yakoresheje amafaranga yanjye mu gukodesha iyo nzu ihenze. Namwishyuriye amashuri ambeshya ko tuzabana.Gusa arangije kwiga Nagiye kumureba, ariko umudamu ambwira ko yubatse afite umugabo kandi afite umwana. Umugabo we yaramutwaye… umugore anyereka imodoka ye, anyereka ko ntaho tugihuriye ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi babikoresha batazi akamaro kabyo:reba akamaro gakomeye k’uruvange rw’indimu, tangawizi n’ubuki.

Rosine Bazongere yiyerekanye yambaye umwenda mugufi maze abantu baramusarira (video)