in

Abantu benshi babikoresha batazi akamaro kabyo:reba akamaro gakomeye k’uruvange rw’indimu, tangawizi n’ubuki.

Bamwe banywa uru ruvange bashaka kugabanya ibiro, nyamara kandi kunywa uruvange rw’indimu, ubuki na tangawizi ntabwo ari cyo bifasha gusa kuko ni ikinyobwa cyiza ku bantu bose.

Buri kimwe mu bigize uru ruvange dushobora kwita icyayi gifite akamaro kacyo ku ruhande rwacyo ariko iyo bivanzwe birushaho kongera ingufu no kugirira umubiri akamaro nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

1.Kugabanya ibiro

Nibyo koko ku bifuza kugabanya ibiro, iki cyaba kimwe mu binyobwa by’ingenzi bajya bakoresha. Biterwa nuko iyo indimu ihuye na tangawizi bifasha umubiri gutwika calories nyinshi mu gihe gito

2.Kongerera ingufu ubudahangarwa

Indimu ikungahaye kuri vitamini C. iyi vitamini ikaba iza ku isonga mu bizwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu. Ku bw’ibyo kunywa ruriya ruvange bifasha mu kurwanya nyinshi mu ndwara zirimo ibicurane, inkorora, kugugara mu nda kubera ibyo wariye..

3.Kongerera ingufu ubwonko

Iki kinyobwa cyiza kandi gifite ubushobozi bwo gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma kiba cyiza mu gufasha ubwonko cyane cyane ku bagore bakuze nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje

4.Ni cyiza ku mutima

Ya vitamini C iri mu ndimu ifasha kandi mu kurinda imiyoboro y’amaraso bityo bigafasha umutima mu mikorere yawo bikarinda indwara zinyuranye zawufata harimo na stroke

5.Kugabanya acide mu mubiri

Nibyo indimu ni acide ubwayo ariko burya iyo uyifashe ivanze n’ubuki na tangawizi bifasha mu kugabanya acide mu mubiri. Birinda amenyo, bigabanya cholesterol mbi mu maraso.

6.Kuvura isesemi no kuruka

Waba wabitewe n’inzoga nyinshi (hangover), kugenda mu modoka, cyangwa se ubundi burwayi, kunywa uru ruvange bizagufasha gukira isesemi ndetse bihagarike kuruka.

7.Kurinda ibibyimba mu mirerantanga

Niba ufite ibyago byinshi byo kuba warwara ibibyimba mu mirerantanga, iki kinyobwa ntikizagucike. Indimu na tangawizi bifite muri byo ubushobozi bwo kubyimbura no kuvura

8.Kurwanya umunabi

Niba wumva waramutse nabi, stress ikumereye nabi, kora iki kinyobwa wicare utuje unywe buhoro buhoro. Bizafasha mu kurinda no kurwanya uwo munabi waramukanye

9.Bifasha imikorere y’umwijima

Niba wanyoye inzoga cyangwa se umaze igihe ufata imiti nyinshi ni byiza kunywa iki kinyobwa kuko bizafasha umubiri wawe muri rusange n’umwijima by’umwihariko.

10.Kurwanya uburibwe

Kuribwa umutwe, kubabara uri mu mihango, kubabara mu ngingo, nibikubaho ntuzabure no kwitabaza iki kinyobwa kuko kizwiho gufasha abahuye n’ibyo bibazo.

Bikorwa bite?

Biroroshye cyane. Amazi yacanire arimo tangawizi (ikijumba muri litiro) namara kubira uyaterure ku mashyiga urindire ate akuka buhoro ubundi ukamuriremo indimu, ushyiremo ikiyiko cy’ubuki uvange winywere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Munyarigoga Michael
Munyarigoga Michael
1 year ago

Very good

Umunyamideli ukomoka mu Rwanda yaguye muri America (inkuru irambuye)

Umugabo ari mu marira nyuma yo kurihira amashuri umuforomokazi atazi ko yarongowe cyera