in

Umudamu wa Ronaldo mu mafoto y’uruhehemure bitegura umwana.

Georgina Rodriguez yagaragaye mu myambarao y’akataraboneka, yerekanye ko ari kwitegura impanga afitanye n’umukinnyi w’icyamamare muri Manchester United Christiano Ronaldo.

Yasangije amafoto abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bangana na miliyoni 35 ubwo yari yambaye aka-jacket k’umukara.

Christiano Ronaldo na Georgina Rodriguez batangaje ko bari kwitegura impanga mu kwezi ku Ukwakira ubungubu hakaba hashize amezi atwite.

Christiano Ronaldo muri iki cyumweru yari yasubiye mu mujyi yahuriyemo n’uyu mukobwa mwiza Georgina Rodriguez, bakaba barahuye igihe Christiano yakinaga muri Real Madrid.

Bakaba barahuye bwa mbere mu igihe uyu mukobwa mwiza yacururizaga mu iduka rya Gucci riherereye muri Madrid.

Ubungubu bakaba bafitanye abana babiri ndetse biyongera ku bandit babiri Christiano Ronaldo yari asanganywe.

Ubungubu bakaba bari kwitegura kandi izindi mpanga mu minsi yashize Christiano Ronaldo yatangaje ko yifuza kubyara abana barindwi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

INSEKO zabo ntizigira uko zisa|Abasitarikazi Nyarwanda 10 baseka neza cyane kurusha abandi

Abafana uruvunganzoka bageze aharabera umukino wa APR Fc na Rayon Sports(video)