in

Umubyeyi w’imyaka 50 yacyuye indaya y’umugabo bucya atwika inzu kubera abana banze kokereza ibigori umushyitsi

Umubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko akaba afite abana batatu utuye mu Karere ka Musanze , umurenge wa Musanze ni mu Kagari ka Cyabagarura, yizinduye iya rubika atwika inzu nyuma y’uko umuhungu we yamuteye amahane ubwo yari atahanye umugabo bari kuryamana.

Barawerekana Jacqueline wari ucyuye umugabo wo kugira ngo barare bishimana, yagize umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’uko uyu muhungu we uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye amwangiye kurarana n’uwo mugabo hanyuma nyina abifata nk’agasuzuguro gakomeye.

Uyu mwana  yatangaje ko bigayitse kubona umubyeyi we amuzaniraho umugabo mu nzu, akavuga ko nta burere burimo baba bahabwa we na mushiki we muto ndetse ntatume biryamira akabategeka kurara botsa ibigori.

Yagize ati’”Yazanye umugabo numva binyanze mu nda, mwereka ko ntabyishimiye, yatubwiye ngo tubyuke tumwokereze ibigori bari bazanye nka saa sabaz’ijoro, bitinze gushya nabyo biba amahane, iryo joro hari ibiryo twashyuhije nabyo araza abikuraho ajya kubimenya mu cyumba, njye na mushiki wanjye muto twaryamye gutyo ariko nta gusinzira kuko hari hari intonganya”.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yahaye isomo rikomeye umukunzi we wamuciye inyuma biteguraga ubukwe

Amashusho ya Diamond yerekanye ko ashobora kuba akorana n’imyuka mibi