in

Umubyeyi n’umwana we w’imyaka 2 bagwiriwe n’inzu

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 16 Mata 2024, Nibwo Imvura yaguye mu ijoro ryo ku itariki 16 Mata 2024,ahitwa mu Rurenda mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, haguye imvura nyinshi yasize inzu igwiriye umugore n’umwana bahita bapfa.

Amakuru avuga ko ubwo iyo mvura yagwaga,yatumye inzu banyakwigendera barimo itangira kwangirika maze icyumba cyari gicometse nabi ku kindi  na fondasiyo idakomeye, yinjiwemo n’amazi ituma icyo cyumba kigwa.

Uyu mubyeyi witwa Francine Mukandekezi w’imyaka 35 hamwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri, ni bo bari baraye muri icyo cyumba, kandi nta bufasha babashije kubona ngo wenda babe babasha kurokoka iyo mpanuka, kuko n’ababonye ko bagwiriwe n’inzu babibonye mu gitondo. Inzu ibagwira nta wabyumvise.

 

Umugabo we ukora muri salon de coiffure (ubwogoshero) mu mujyi i Huye, utari waraye mu rugo, hamwe n’umwana wabo mukuru wari waraye mu kindi cyumba bo bararokotse.

 

Abaturanyi n’inshuti bageze aho icyo cyumba cy’inzu cyaguye, bavuga ko urebye cyagushijwe n’uko kitafatishijwe neza ku nzu yari yubatswe mbere, ariko ko bishoboka ko n’amazi yinjiriye muri fondasiyo idakomeye yagize uruhare mu gutuma kigwa.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimenyimana Bonfils Caleb wabiciye bigacika muri Rayon Sports yashyize umucyo ku makuru akomeje kuvuga ko yatandukanye na Al Ahli Benghazi

Muyoboke Alex yahisemo umuntu abona wamurerera umwana hagati ya Miss Jolly na Alliah Cool