in

Umubano mubi ukomeje kwiyongera hagati y’umutoza Haringingo Francis n’umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nishimwe Blaise akomeje kutishimira uburyo umutoza Haringingo Francis Christian amwicaza ku ntebe y’abasimbura kandi abo abanzamo batamurusha ubushobozi.

Hashize ukwezi n’ibyumweru bibiri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-2023 itangiye , hakaba hamaze gukinwa imikino ine kuri buri kipe havuyemo amakipe afite imikino y’ibirararane.

Kuva shampiyona yatangira umutoza Haringingo Francis Christian yabanje mu kibuga Nishimwe Blaise inshuro imwe yonyine, indi mikino itatu yamubanje hanze y’ikibuga harimo n’uwo baheruka gutsinda Marine FC ibitego bitatu kuri bibiri.

Uretse imikino ya shampiyona, no mu mikino itandukanye ya gicuti Rayon Sports yakinnye n’amakipe atandukanye arimo Singida Big Stars FC yo muri Tanzania, URA FC na Vipers FC zo muri Uganda na Mukura Victory Sports yo mu Rwanda, nabwo ntabwo Nishimwe Blaise yabanzaga mu kibuga ibi akaba aribyo bikomeje kumubabaza ku buryo bukomeye.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Nishimwe Blaise asigaye yaracitse intege zo gukorana imbaraga kuko yamaze kwishyiramo ko umutoza Haringingo Francis Christian atamukeneye.

Mu minsi ishize umutoza Haringingo Francis Christian yagiranye ibiganiro na Nishimwe Blaise amusaba gukora cyane kugira ngo azongere asubirane umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga bigendanye n’uko umwanya akinaho ufitwe n’abandi bakinnyi benshi kandi bakomeye.

Nishimwe Blaise yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe ya Marine FC, kuri ubu asigaranye amasezerano y’amezi 9 bikaba bivugwa ko nayasoza azahita yerekeza muri APR FC yamwifuje kuva muri 2021.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Simba Hashim Ismail
Simba Hashim Ismail
1 year ago

Muri APR c buriya yakwicazayo nde? Unanirwa gukinana ishyaka akunvako szagikandagiramo? Haringingo ararengana nitwe twamubujije kubera uko Blaise adukonira atabishaka .

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we akanamutera inda yasabiwe gufungwa 1/4 cy’ikinyejana

Hahiye:indaya yanze gusohoka munzu y’umusore mpaka ahasohowe n’abashinzwe umutekano