in

Rusizi: Umugabo ukekwaho gusambanya umwana we akanamutera inda yasabiwe gufungwa 1/4 cy’ikinyejana

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi, bwasabiye umugabo w’imyaka 41 y’amavuko ukurikiranyweho gusambanya umwana we yibyariye akanamutera inda, gufungwa imyaka 25. 

Ubushinjacyaha bwasabiye iki gihano uyu mugabo mu rubanza rwabaye ku ya 04 Ukwakira 2022 mu rurukiko Rwisumbuye rwa Rusizi.Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana wasambayijwe na se, yamubyaye akiri umusore, yamara gushaka umugore akamuzana iwe, ubundi agatangira kujya amusambanya mu mwaka wa 2019.

Buvuga ko nyuma yuko uyu mugabo yaje gutera inda uyu mwana we, umugore w’uyu mugabo agahita ajya kumurega ariko akaza gutotezwa n’umuryango bituma aza kumushinjura ndetse n’inda yari yarateye uwo mwana iburirwa irengero.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nda ishobora kuba yarakuwemo, buvuga ko uyu mugabo yongeye gutera inda umwana we mu kwezi kwa Kamena 2020, yaje kuvukamo umwana w’umuhungu wavutse muri Werurwe 2021.

Ibi byatumye abaturanyi batanga amakuru, inzego z’ubutabera zihita zitangira kubikurikirana.

Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso bya gihanga bya ADN/DNA byagaragaje ko umwana wavutse ari uw’uriya mugabo, uregwa akwiye guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana.

Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mugabo gufungwa imyaka 25 bushingiye ku ngingo ya 4 y’itegeko y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore imbogo ahawe akayabo k’amafaranga asobanuye ibinyoma bya miliyoni 2

Umubano mubi ukomeje kwiyongera hagati y’umutoza Haringingo Francis n’umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports