in

NdabikunzeNdabikunze

Ukuyemo amafaranga, dore ibindi bintu abakobwa bose bakunda ku basore||gerageza ubishake wa musore we..

Dore ibintu abakobwa bakundira abagabo n’abasore kurusha uko bakunda amafaranga yabo:

1.Umusore ugwa neza:

Nta mukobwa n’umwe wakwifuza gufatwa nabi cyangwa gushaka umugabo umusuzugura, nta n’umugore wakwifuza kubaho ubuzima bwe bw’urushako afatwa nabi hejuru y’amafaranga y’umugabo. Niyo mpamvu usanga hari abagore benshi baba barashatse abagabo babakurikiyeho amafaranga hashira igihe gito ukumva ngo batse za gatanya, ni uko umugore aba adashoboye kwihanganira imico imwe n’imwe y’umugabo kuko aba yarashatse amafaranga ataba yarashatse imico y’umugabo.

2.Umusore wita ku mukobwa cyane, bimwe bita “Care” mu ndimi z’amahanga:

Umusore ashobora kugira amafaranga menshi ariko ntamenye guha care umukobwa bakundana, ugasanga hari undi musore utagira amafaranga menshi ariko uzi gutanga care cyane ku mukobwa bakundana, niyo mpamvu usanga hari abagore baca inyuma abagabo babo kandi abagabo babo nta kintu babuze yewe n’ayo mafaranga bayafite ku bwinshi.

3.Umusore ukunda abana:

Umukobwa wese ahora afite icyifuzo mu buzima bwe cyo kuzubaka urugo kandi rwiza, ahora afite ikizere cyo kuzashaka umugabo uzaba umubyeyi mwiza cyangwa umu papa mwiza ku bana be, n’iyo umugabo yaba afite amafaranga y’Isi yose akaba atagira imico yo kuba umugabo mwiza nko kuba akunda abana ndetse n’indi myitwarire iranga aba papa beza, nta mukobwa wakwifuza kujya mu rukundo nawe n’iyo waba utunze ibya mirenge kuko aba abona ko umuryango we utazaba mwiza.

4.Umusore wambara neza:

Ushobora kuba uri umusore udafite amafaranga ariko ugakundwa cyane n’abakobwa kuruta wa musore ufite amafaranga ariko utambara neza. Kuvuga ko utari umukire ntibivuze ko ugomba kugaragara nabi. Igihe cyose uziyitaho ukambara neza nta mukobwa utazagukunda.

5.Umusore w’umuhanga:

Kuba umuhanga si ukuba warize amashuri menshi cyangwa se ufite ubwenge bwinshi bwo mu ishuri, ahubwo ni ukuba uzi kureba ikibazo gihari ukamenya kugishakira igisubizo gikwiriye. Igitsinagore gikunda gutegwa amatwi cyane, rero iyo bafite ikibazo ukaba wabasha kubagira inama bituma bagukunda cyane bakakwiyumvamo cyane kabone n’iyo waba udafite amafaranga agufata nk’umunyabwenge.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fireman yabaye Umwere Kucyaha cyo gukubita no gukomeretsa! Reba Abo Yashimiye Bamufashije

Akamaro amata avanze n’ubuki bifitiye umubiri wacu