in

Uko wakemura ikibazo ufitanye n’umuntu, mukaba inshuti aho kwangana

George B. Johnston yari umugenzuzi w’inganda muri Oklahoma. Zimwe mu nshingano ze, yarebaga ko aba-Engineer bambara ingofero z’impanuka (kasike) buri uko bari mu kazi. Yivugiye ko iyo yahatungukaga abakozi batazambaye bahitaga bazishyiramo, akababwira abatonganya ko bategetswe kuzambara igihe cyose bari mu kazi. Icyabaga, abakozi bambaraga izo ngofero kubera itegeko, yamara kurenga bakazivanamo.

Yabitekerejeho ahindura uburyo. Ubwakurikiyeho yabonaga bamwe mu bakozi batambaye kasike akababaza niba zibabangamira cyangwa zitabakwira. Yabibutsaga ko izo ngofero zakorewe kubarinda gukomereka, ko kandi byaba byiza bazambaye igihe cyose bari mu kazi, akabivuga mu ijwi rituje kandi riciye bugufi. Icyabivuyemo, abakozi bashyize amakasike mu mitwe babyibwirije, bumva babyishimiye kandi banabishaka.

Kunegura ni bibi cyane. Unegurwa yumva icyubahiro ke cyavogerewe atakiri uw’ingenzi, bikamusunikira mu kwirwanaho no kwisobanura. Ibyo byiyumvo bikimbiranya abakozi bigatanya imiryango n’inshuti, ntibinakemure ikibazo gihari. – Kuvuga neza ni ubugeni, ba umunyabugeni.

Source: mu gitabo kitwa “How to Win Friends and Influence People” cya Dale Carnegie

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwo Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge yari iri muri Arena hongeye kugaragara amabara y’abatinganyi mu ruhame (VIDEWO)

“Nyina w’umwana yari ahari basambanya umwana we?” Umunyamakuru Mutesi Scovia yavuze ko mu rubanza rwa Titi Brown harimo amayobera benshi – VIDEWO