in

Uko Selena Gomez yacitse ku mbuga nkoranyambaga bitewe na Hailey umugore wa Justin Bieber 

Uko Selena Gomez yacitse ku mbuga nkoranyambaga bitewe na Hailey umugore wa Justin Bieber.

Selena Gomez wamamaye mu mwuga we w’ubuhanzi yavuze ko yacitse kuri Instagram kubera ahashize.

Uyu muhanzikazi wakanyujijeho na Justin Bieber bigatinda yavuze ko ibi byose yabitewe n’abafana bahoraga bamugereranya n’umugore wa Justin Bieber.

Selena Gomez avuga kuri ibi yagize ati “Nkimara gutandukana na Justin Bieber ntabwo imbuga nkoranyambaga zanyoroheye. Aho narebaga hose nabonaga inkuru ze na Hailey gusa icyambangamiraga cyane n’uko abantu benshi batugereranyaga.”

“Iyo nashyiragaho ifoto yanjye bahitaga batangira kungereranya na Hailey bavuga ibyo andusha cyangwa ko ntaho mpuriye nawe ariyo mpamvu Justin yamushatse’’.

Muri iki kiganiro yakomeje agira ati “Mu by’ukuri sinashakaga kuvuga nabi Hailey cyangwa kumwubahuka nsubiza abatugereranya nahisemo gushaka umuntu uzajya azikoresha mu myaka 5 ishize kuko ntari gukomeza kwihanganira ibyo batuvugagaho’’.

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko nubwo ibi byose byabaye mu myaka yatambutse ariko na nubu hari abagikomeza kunsanisha n’umugore wa Justin Bieber.

Selena Gomez ni uwo uri hagati ya Justin Bieber na Hailey.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kanye West yazindutse iyarubika ajya kurega aba Paparazzi agenda n’amaguru – AMAFOTO

FA y’u Bwongereza yatangije iperereza kuri bamwe mu bafana ba Arsenal