in

Ujye uha agaciro uwo munsi! Itariki ya 1/08 nk’umunsi udasanzwe ku buzima bwa Meddy

Itariki ya mbere y’ukwezi kwa Munani benshi iyo igeze usanga bumva baririmba indirimbo ‘Ntawamusimbura’ iri mu z’ibihe byose z’umuhanzi Ngabo Medard Jobert [Meddy] inafite igisobanura gikomeye ku buzima bwe.

Ya tariki ya mbere y’ukwa Munani yaririmbwe mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura’ iri mu za nyuma Meddy yashyize hanze akibarizwa muri Press One.

Iyi indirimbo ikaba mu myaka itandatu imaze ikomeje guca uduhigo mu minsi mike ishize yujuje abayumvise banayirebye binyuze ku rubuga rwa Youtube inshuro Miliyoni 10.

Bishimangira umwimerere wayo aho abacyitabira kuyumva bagihari cyane ko ari imwe mu ndirimbo zirimo amagambo y’urukundo adaterateranije wumva ari inkuru mpamo.

Ibintu bitari kure y’ibyo Meddy ubwe yumvikanye muri Nzeri 2021 yivugira ati”Byantwaye umwaka urenga kugira ngo mbashe ku mwemeza ko yajya mu mashusho y’indirimbo yanjye.”

Uwo ntawundi uyu muhanzi yavugaga ni Mimi Mehfira, aha Meddy yumvikanishaga ukuntu indirimbo ‘Ntawamusimbura’ yamugoye kuyitunganya mu buryo bw’amashusho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Abantu 4 batawe muri yombi bakurikiranweho gukinisha abana filime z’urukozasoni kugira ngo zicuruzwe kuri YouTube

Amakuru agezweho: APR FC imaze gutangaza kapiteni wayo mushya abantu batigeze batekereza