in

Ubwicanyi buri gufata indi ntera: Gatsibo umugabo yishe umuvandimwe we akoresheje ishoka

ax with wooden handle isolated on white background

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Gituza, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wishe umuvandimwe we akoresheje ishoka amuziza isambu yaguze na mushiki wabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 32 yishe umuvandimwe we bakurikirana, biba mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2023.

Yamuzizaga ko yamutanze kugura isambu ya mushiki wabo ngo kuko bari bumvikanye ko bazafatanya kuyigura, bakayihinganamo.

Ukekwaho kwica umuvandimwe we afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rikiri gukorwa ndetse kandi na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyavuye mu matora y’ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda hagati ya APR Fc, Rayon Sports, Gasogi ndetse na Kiyovu

Zose azazibereka neza! Ariel Wayz yongeye kugaragaza indi tatuwaje(tattoo) afite – AMAFOTO