in

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kubona ko gusezerera Pyramid FC bishoboka bugiye gukorera ikintu abakinnyi kugirango bazakine umukino wo kwishyura biteguye gutsinda ibitego byinshi

Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kubona ko gusezerera Pyramid FC bishoboka bugiye gukorera ikintu abakinnyi kugirango bazakine umukino wo kwishyura biteguye gutsinda ibitego byinshi

Ku cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023, ikipe ya APR FC yanganyije n’ikipe ya Pyramid FC ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League.

Ikipe ya APR FC benshi ntabwo bayihaga amahirwe ariko muri uyu mukino nubwo batabonye intsinzi bakinnye umukino mwiza ndetse unatanga icyizere ko mu mukino wo kwishyura ishobora kuzabona ibitego Pyramid FC igasezererwa.

Ubuyobozi bwa APR FC bwateganyije ko abakinnyi ndetse n’abatoza barahaguruka hano mu Rwanda tariki 25 berekeza mu gihugu cya Misiri kujya kwitegura uyu mukino wo kwishyura uzatuma ikina imikino y’amatsinda ya CAF Champions mu gihe bazawutsinda.

Ubuyobozi bw’iyi kipe gufata umwanzuro wo kugenda kare ni kimwe mu bintu byerekana ko bafitiye icyizere ikipe yabo kubera ko hari icyo berekanye mu mukino ubanza ubwo banganyaga ubusa ku busa yanabonye amahirwe akomeye kurusha Pyramid FC.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nyina w’umwana yari ahari basambanya umwana we?” Umunyamakuru Mutesi Scovia yavuze ko mu rubanza rwa Titi Brown harimo amayobera benshi – VIDEWO

Itangazo rireba buri munyarwanda wese