in

Ubutumwa Miss Igisabo yageneye abafana nyuma yo kugaragara ari gusomana n’umukunzi we

Ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye video ya Miss Igisabo ari gusomana n’umusore bamaze iminsi bari mu rukundo bari kwirira isi i Dubai.

Iyi video rero ikaba yaragiye ahagaragara itunguranye dore ko benshi mu bafana ba Miss Igisabo bakomeje kugenda bagaragaza ko batari baziko ari mu rukundo nubwo bwose hashize amezi agera kuri atandatu amushyize kuri Instagram ye.

Uyu munsi rero Uwase Hirwa Honorine akaba yageneye ubutumwa bafana be bakomeje kugenda bibaza kuri video ye asomana n’umukunzi we.

Mu magambo Miss Igisabo akaba yagize ati :”I have been intentionally laying low for over 3 years now and today i am trending! Oh Fame dear fame Looks like i am stuck with u for the rest of my life! And oh yes! Love is a sweet possession! Within my beliefs, I will rightfully be affectionate to my partner! Maintain some respect! Mbifurije urukundo n’amagara  ” ugenekereje mu kinyarwanda akaba yarashatse kuvuga ko yari amaze imyaka itatu yose asa n’uwihishe itangazamakuru ku busha gusa yashidutse yatwitse nawe atabizi akaba yanahise yumvikananisha ko ari uburenganzira bwe kwereka urukundo umukunzi we ndetse ko abantu bakwiye kubyubaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo imbwa zakoreye uyu mwana biteye agahinda iwabo barasaba ubufasha

Undi musore akubiswe agiye kwambika impeta inkumi(video)