in

Ubusabe bwa Rayon Sports bwatewe utwatsi

Ikipe ya Rayon Sports yari yasabye amakipe atandukanye yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko yazaza bagakina imikino Mpuzamahanga ya gicuti ariko ntabwo bigishobotse.

Ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwari bwifuje kuzakina na TP Mazembe, AS Vita Club zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Simba SC na Young Africans zo muri Tanzania.

Aya makipe uko ari ane yamaze gusubiza Rayon Sports ko bitashoboka kuko ari mu mikino Nyafurika ndetse amenshi akaba agomba guhita asubukura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere asanzwe abarizwamo.

Ikipe ya AS Dauphin Noir itozwa na Guy Bukasa watoje Rayon Sports na Gasogi United, niyo izaza mu Rwanda gukina na Rayon Sports umukino Mpuzamahanga wa gicuti uzakinwa muri iki cyumweru.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izasubukurwa tariki 1 Ukwakira 2022, Rayon Sports izahita isura ikipe ya Marines FC ikunda kuyigora, mu mukino uzabera kuri Stade Umuganda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wa Gisele Precious uherutse kwitaba Imana yavuze ikintu gikomeye yamwigishije

Butera Knowless yatunguwe n’umufana we wamubonye agasuka amarira kubera urukundo (Amafoto )