Umukobwa w’imyaka 20 yatunguye umuhanzi Butera Knowless a amufata hafi no kumubuza gusubira ku rubyiniro kubera ukuntu amukunda cyane.
Ni umukobwa wari umaze imyaka igera ku munani yifuza kuzabona uyu muhanzikazi wakanyujijeho mu myaka yashize ndetse akaba a gikomeje ibikorwa bye.
Ibi byabereye kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare aho uyu muhanzi kazi yari yagiye gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cyateguwe na Laboratwari y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFL)
Ubwo yamanukaga ku rubyiniro akajya kuzekuruka sitade, Knowless yahuye n’uyu mufana we wamufashe akanga ko agenda aho yari ari gusuka amarira.
Amafoto:


