in

Twitter yagize ikibazo gikomeye bigira ingaruka no mu Rwanda.

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwagize ikibazo cy’ikoranabuhanga kuva mu masaha y’umugoroba yo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho abarukoresha batabashaga gukunda (like) ubutumwa, kugira icyo babuvugaho (comment) cyangwa ngo bongere kubukwirakwiza (retweet).ibi bikaba byageze no kubarukoresha bari mu Rwanda.

Abarenga ibihumbi 80 barimo n’abo mu Rwanda bagaragaje ko bahuye n’ibibazo bakoresha urwo rubuga mu masaha ya nyuma ya saa kumi n’imwe kugera mu masaha y’igitondo gusa byaje gukemuka.

Ubutumwa bwagaragaraga nk’ibisanzwe, ariko umuntu akaba atakora like, comment cyangwa retweet.

Itsinda rya Twitter rishinzwe ubufasha, ryiseguye ku bagize ikibazo gusa ntiryavuga imvano yacyo.

Report

What do you think?

149 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Dj Bissosso yatunguranye mu kiganiro akuramo umwenda umwe yari yambaye asigarana uw’imbere gusa (amashusho)

Samantha ukina filime yibarutse umwana w’umukobwa agisohoka mu kiganiro