in

Nta muntu utazatwika: Umukecuru w’imyaka 92 akomeje gutwika imbugankoranyambaga bitewe n’amafoto akomeje gushyira hanze.

Mu mvugo z’ubu hasigaye hagezweho ngo “gutwika ukimanukira”nibyo uyu mukecuru w’imyaka 92 yose asigaye akora ku mbugankoranyambaga, dore ko arimo kurushanwa n’abakobwa bakiri bato mu kwifotoza ndetse bimaze kumugira icyamamare ku isi hose.

Uyu yitwa Helen Ruth Elam,afite imyaka 92.Arazwi cyane ndetse ari mu bakunzwe ku isi.Yamenyekanye ku kazina ka “Badie Winkle” azwi cyane ku mbuga zinyuranye za internet nk’umuntu werekana imideli ushaje kuruta abandi ku isi.

Uyu nubwo yamenyekanye cyane ushobora kugira ngo iby’imideli yabitangiye kera ariko siko bimeze. Baddie yinjiye mubyo kwerekana imideli (modelling) guhera mu mwaka wa 2014, ni ukuvuga ko yari afite imyaka 85 yose. Nyamara kuri we imyaka ntacyo yari imubwiye ahubwo we avuga ko icyamushimishije kurushaho aruko yari amaze kubona ibintu yisangamo ndetse akunze cyane atitaye ku myaka yari afite.

Umwambaro wa mbere wamumenyekanishije nuwo yari yatiye umwuzukuruza we maze arawambara baramufotora, bidatinze amafoto yuwo mukecuru yambaye utwenda tw’abakobwa bato cyane uwo mwuzukuruza we yahise ayashyira kurubuga rwa twitter. Ako kanya ibihumbi by’abantu batandukanye ku isi bahise bacika ururondogoro bavuga kuri ayo mafoto.

Nyuma gato mu mwaka wa 2015 uwo mukecuru yari yaramaze gufungura urubuga rwa Instagram ndetse yari amaze kugira abamukurikira barenga miliyoni imwe harimo n’icyamamarekazi mu muziki ariwe Rihanna. Kuva ku munsi ifoto ye ya mbere yagiriye kuri internet kugeza ubu, uyu mukecuru arakunzwe ndetse arakurikirwa bikomeye.

Ubuhangange bwe kandi bwarenze ku kuba yashyira amafoto kuri Instagram abantu bakayakunda ahubwo kuri ubu amaze no kwandikwa k’urutonde rw’abakomeye kurubuga rwa Netflix.

Ibyo byose byerekana ukuntu akomeje kugenda aba icyamamare nyamara yaramaze imyaka 85 ntawari umuzi kuri ubu ni umwe mubantu bakunzwe cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore mwiza, menya amabanga akomeye yagufasha kwigarurira umutima w’inkumi niyo waba udatunze ibya mirenge

Twitter yagize ikibazo gikomeye bigira ingaruka no mu Rwanda.